Saturday, January 7, 2012

UTAGANIRIYE NA SE..”



Igihe cyo kwitegura itangira ry’amashuri kigeze ku musozo,abana bamwe bongeye kwerekeza uruhanga ku babyeyi kuko babatezeho urufunguzo rubasubiza ku mashuri.Ababyeyi nabo ntibigeze bakura agatima ku bana kuko inshingano z’umurezi n’umubyeyi utari gito zitagira inzibacyuho;uburere bukanyura mu nzira zitandukanye ariko zose zuzuzanya .

Ibiganiro hagati y’umwana n’umubyeyi bikaba ku isonga ,bigashimangirwa no kubonera umwana iby’ingenzi akanera mu buzim n’imyigire ye hatirengagijwe igenzura umubyeyi akwiye gukora yabitegura cyangwa byamutungura ariko ntikabure nk’imperekeza ngombwa mu burezi.Bikunganirwa n’uko umubyeyi yakira ,yumva imivugire yawe akanitegereza imikorere rusange yawe nk’iyo hari umukoro usabwa kumufasha mu gihe cyihariye nk’ibiruhuko.Aha niho yishushanyiriza intumbero yawe akagira ikizere muri wowe cyangwa ukamuhangayikisha ,agataho agucyaha cyangwa akagushishikaza.
Kuganira n’ababyeyi ni ibyagaciro ,ntibikwiye kuburirwa umwanya;Umwana si nk’igiti cy’ishyamba kimeza ,aho imbuto zisakara ku bw’inyoni na Serwakira nyuma imvura ,akazuba n’akayaga bigasimburana uko bucya bwira,ngo abasaruzi bazabe ibiguruka nibarumbya bagurukire iyo bweze.Uburere ni igikorwa gitegurwa , kigira umugendo kinyuramo kandi giha umusaruro umuryango n’igihugu, haba habaye ikiurumbo n’ubundi bikagenda bityo.
Umubyeyi niwe ufata iyambere ,agatangira inzira yo kurera ,anakeneye urubuga rwo kumenya uko uburere n’uburezi bijyenda ,akabyerekwa n’umusaruro w’amanota mu ishuri n’impinduka mu mikorere n’imyumvire nko kudata igihe !,Kwibwiriza !,Kuyobora abakuri inyuma mu gihe umubyeyi atari bugufi;kuganira n’ukurera bimwereka icyo akwiye kugabanya ,kongera no guhindura mu burezi.

Babyeyi ni byiza ko muboneka, nyuma ya byinshi byiza mukora ,nimutinyure abana banyu bakeneye kubereka ibyo bifuza birenze ibyo bakeneye bibafasha kwiga ,bakeneye kumenya ingero n’imirongo ngenderwaho byabafashije ubwanyu kugera aho mugeze kimwe n’ibyababujije kugera ku nzozi mwari mufite mu gihe nk’icyo barimo ;nk’uko inkuru mbarirano ituba, nibabimenya bivuye ku batari nyirubwite bizabashyikaho byagabanyirijwe icyanga.Mwibukeko iterambere ryose abana bashobora kugeraho ari mwe barikesha maze mu barinde ibiiza bishobora kubangamira uburere bwabo mu gihe ntacyo mutakoze ngo mubahe amafaranga n’ibikoresho byose bifatika.
Bakeneye umurava n’ubunararibonye bibakomokaho ;ntimukemere igisa n’urukuta cyose cyababera urubibi ,bibaza byinshi ,bafite imishinga n’inzozi byinshi nimwe bo kubafasha kubyumva kurushaho.Kwereka abana ko muhuze buri gihe ,bituma nabo baharanira kubaha umutuzo wose mukeneye,”Ubundi njye si mba nifuza kuvugana na papa..!”
Babyeyi ,ntacyo abana bakeneye mutabasha kubabonera ,umuti si ukubima amatwi n’amaso ngo “sakindi izaba ibyara ibindi! ”Hari byinshi bya rwana mwe mwabona ko bitari ngombwa kimwe n’uko iyo umwana yibuka ko uzi ibyo akaneye utari wamubonera ategereza yizeye ,aba azi ko ari umutwaro atitwaje wenyine ,bityo ntanyure mu nzira zamwangiza,nawe ugakora iyo bwabaga ngo umuhe umuti nk’umubyeyi.

Bana ni umugisha,kugira ugutega amatwi ukamwihishurira wese kandi hagati yanyu hari Giteera:ni umugenzo w’ingirakamaro kuganira n’abakuru,ni umuti ukuvura ubufura n’isoko y’ijabo n’ijambo kuko uba uzirikana ko uko ushingura,n’umutimanama wawe wa cyana nyine, bifite umugenzuzi kandi ukaba utamushyika imbere utambaye umwambaro w’ubukwe ,ugahora nyine ureba niba wabukereye.Cyane cyane iyo wabyitoje kare.
Tera intambwe ,wereke umubyeyi ko ari umurezi wawe , ko umujishi ufatiyeho ari we wawukosheje maze ubyaze umusaruro amahirwe yose agushyira hafi ngo utere imbere kuko ni cyo cyonyine agutezeho,nturi igishoro ngo azakungukeho kuko nawe azi ejo he hashize atazi neza aharamuka.Gusa umwijeje utamuryarya ko uzaba umugabo ,ari nayo nyiturano ye, byaba bimuhagije.Ntuzigere urambirwa kumutega yombi,”Aba bana barwaye amatwi?”,inama ze ntizihagwa kandi akanwa ke ntikabeshya!Ni akabando kaciwe mu bisekuruza bya kare kakakwambutsa iminsi ya none,ukazakaraga ubuvivi cyane cyane iyo ubera Imfura umuryango n’igihugu.Ibi ntiwabigeraho uhuzwa n’umubyeyi n’udukaratasi tw’ibyo ukeka ko ukeneye kuri we cyangwa umuha Babyeyi! Ahubwo huzwa na we n’umwanya wo kumwerurira Inzitizi n’intsinzi ,Inyota n’Umwijuto byawe.

Ganira n’abakuru kuko urugamba rwo kuba uwo GUSIGA INKURU IMUSOZI rutsindwa no kugira IMBANZIRIZA MUSHINGA mu bakuru,ABAKURU ni bo bo kugusogongeza ku Ntango y’ABAKURAMBERE ;none se niba utaganiriye na So uzabara nkuru ki?”UTAGANIRIYE NA SE ntamenya icyo Sekuru yasize avuze!.

kajeyson@gmail.com
Languages and Applied Linguistics
INES RUHENGERI

No comments: