Ibiremwa bigaragara ku isi cyangwa n'ahandi , bitewe n'ukwemera kwa buri wese,byaremwe n'Imana.Ibyo biremwa byaremwe ku buryo byose byishimiwe , gusa bitewe n'imihindagurikire y'ibihe n'amateka hagenda haboneka ibiremwa bisa cyangwa bifitanye amasano y'ifatizo na birya biremwa byaremwe kera na kare.
Muri iryo hindagurika niho imiryango n'amoko bigenda byaguka bityo n'ibisekuru bigakura ; uburere n'uburyo umuntu cyangwa ikintu byitaweho , bugira akamaro kagaragara mu iyaguka ry'bisekuru kimwe no mu isenyuka n'iyibagirana ry'amateka . Bikaba byiza ku bantu tugiye duharanira kuba maso mu buzima kugirango hatagira imico n'imyitwarire ituzamo tutabizi byongeye ko mbere yo kwibona mubuzima na nyuma yo kubuvanwamo hari andi mateka uko wavutse ,uko uriho ,uko uzapfa ngiyo inyabutatu y'ingenzi tudakwiye gutera umugongo ,ari nayo twagombye guhora dukorera ubugororangingo.
Uburere bukingura amayira menshi mu buzima iyo ibyago bibaho ni ukuvuka ugasanga utariteguwe bihagije ugasanga buri gihe igaruriro ryabyo rigorana aho usanga umwana wibonye atyo aho amenyeye akenge aba mu buzima bwihebye bumusaba kwizirika no kwibera hamwe na hwamwe mu kigwi cy'undi kubera uburangare adafitemo uruhare (victime) ha handi
abamushinzwe batabasha kumugerera bitewe na wa mwiteguro muke cyangwa bitewe n'uko na bo ari ntako bameze; ibyo bifite ingaruka y'ipfunwe bu buzima bw'umwana hagati y'abandi kuko mu gihe bateruye ibyo gusabana no gukina we ntabibonera umwanya kuko aba afite ibindi bimuhugije , yibuka ibyo yahuye na byo mu gitondo , yibaza uko ari buze kwikemurira ikibazo runaka mu byangombwa by'ubuzima ;rimwe na rimwe n'iyo yagize amahirwe yo kuba hari umutungo akomora ku basekuruza na byo bimubera urubanza kuko aba ari mu mwanya utari uwe byongeye kandi atanafitiye ubushobozi.
Bifite ingaruka kandi yo gusaza vuba kuko uwibonye atyo avunika vuba kandi mu gihe aba ataragira ubushobozi agakora byinshi mu gihe gito kabone n'ibitamureba ;ku bera rero kuo buri kintu gifite umwanya wacyo n'urwego rwacyo mu buzima uwo mwana we akora byinshi agira ngo arwane n'ubuzima gusa arebe ko bwacya kabiri ,ni bwo habaho ibyago byo gukora n'ibyo atemerewe kuko ab adafite umufasha kurora ikibi n'icyiza bityo ntabashe gutsinda imyitwarire imwe n'imwe ibogamye kandi ihabanye n'ikinyabupfura ,ubwitonzi urukundo ,ishyaka n'ubunyangamugayo.Iyo dutandukanyijwe n'umuco w'ubupfura ntibikabe igisebo ahubwo ni ubukungu tugomba kubyaza umusaruro hatagamijwe kujorana ahubwo kubakana dore ko na byo bigufasha guha umurongo amateka yawe aje,ibyo bikagira umumaro iyo bidakozwe ejo ah kuko igihe gikwiye ari nonaha.
Uburere ni ingingo yagombye kugarukwaho igihe n'imburagihe nk'uko umuntu atekerza ku mafunguro ari butegure ashingiye ku byo ari buyasangemo , kuko amafunguro yo iyo umaze icyumweru utarya indyo yuzuye, igihe uzabibonera uzagruza; ariko iyo umubyeyi amaze umunsi adatekereje ku burere bw'abana bakikorera ubidahuje n'umuco;bayoboka ibiyobyabwenge , bishora mu busambanyi ,mu burara ,... nta rindi garuriro baba bapfa kandi niba bagize amahirwe yo kuramba ni umutwaro ku gihugu barimo no kurungano kuko iyo ni intango y'ubujura , ni umusingi w'ibyorezo n'ubumuga budaturutse ku mpanuka ,ari byo bigenda bikura ugasanga amateka y'ejo hazaza nayo yiteguwe nabi.
Bitangizwa n'agaheri bigasozwa n'umufunzo aho usanga, uretse no mu bana,umukuru w'abandi ufite wese abo ahagarariye aho ahumbya gato hagapfa byinshi kandi bigora igororwa akenshi bikabura igaruriro .Kubaho uri maso ni ingenzi uwo waba uri wese ,uko waba uri kose bikugirira akamaro wowe ubwawe n'abo uzati none cyangwa igihe utazi ari ko kuba rwogere
kandi ni ibintu byoroshye ariko bisaba kwibamo buri gihe ukirinda n'ibyatuma wigaburamo ibice
aho ushobora kumva utuzuye byatuma urangara maze ibyo bice bikugize bigateragirana ,aho wasigara hari ibya ngombwa ubura muri wowe noneho ugasigara wibaza uko uremye . Iyo ufite ugushinzwe kabone n'iyo utamwemeraho ubushobozi ntubura na rimwe ushiduka wamuranga-miye noneho rero utabaye maso wakurikiza inama ze muri cya gihe yarangaye noneho amateka
akinjiramo igitotsi atyo .
Niba uyu munsi wa none duhumye tukaba dufunze umutima amateka yacu y'ejo azaza ari
umwijima ;ariko niba uyu munsi dukereye kuba intore bikaba biduhihibikanya nk'uko umuteguro w'umugeni ukorwa nta kabuza ejo hacu hazamurikira amahanga.
2 comments:
wabivugaho iki?
naho wowe
Post a Comment