Thursday, August 4, 2011

Incuti magara burya ntabwo zibonekera ntamunoza musangira utwanyu nk’abaguzanya mu gitondo urubanza rwaza ntuhamubone agahimba impamvu’ agamije kwiyerurutsa ati mfite akazi kenshi n’ubu ngubu ndi kure n’ubwo ukwezi kutarapfa ariko ako si ababazo
ndatuma umwaana aze akurebe
Ntutungurwe n’ukw inkuri ishir’utamurabutswe abo utazi mutajya imbibI bikabazindura bagashyika uko bari kose ntacyo baguhishe /ineza ‘aho iri irangwa no guca bugufi ntigirirwa gusa uwuzi ngw’azayikwishyure.

Umuryango ugukuyeho amaboko
Umuvandimwa akakwiyibagiza
Uwo mwonse rimwe akakwihakana
Wo muziranye ati baga wifashe uti mbayuwande?ko binyobeye !
Ugatizw’ ikiganza na rubanda
iZuba rikongera rikarasa .

BAAT CM ft NEG G THE GEN. REACORED 16th june 2011